Umukandida wigenga ku mwanya wa perezida wa Repubulika, Mpayimana Filippe, avuga ko natorerwa kuyobora u Rwanda azateza imbere inganda nto, ubuhinzi, no gushyiraho amategeko agenga ubukomisiyoneri mu Rwanda.
Ni ibyo yatangaje kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024, ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite ateganyijwe hagati ya tariki ya 14 na 16 Nyakanga 2024.
Ibikorwa bye yabitangirije mu Ntara y’iburasirazuba mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Mahama, aho yakiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu.
Kandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Filippe, yabwiye abaturage bagiye kumva imigabo n’imigambi ye ko natorwa afite ingingo 50 z’ibyo ateganya kuzashyira mu bikorwa.
Bimwe mu bikorwa bikubiye muri izi ngingo 50 harimo kunoza imikoreshereze y’ubutaka, kongera ibiribwa ku isahane, guteza imbere inganda nto, guteza imbere uburezi, gushyiraho amategeko agenga ubukomisiyoneri, kubahiriza amasaha abakozi bagomba gukora n’ibindi.
Mpayimana Philippe, yongeye kwiyamamariza kuyobora u Rwanda nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu aheruka kuba muri 2017, Aho yari yagize amajwi angana na 0.72%