KINSHASA: COUP D’ETAT YAPFUBYE YO GUKURAHO UBUTEGETSI BWA FELIX TSHEKEDI

Emmanuel McDammy
2 Min Read

Mu ijoro ryakeye ryo kuwa 19/05/2024 itsindi ryiyise Zaire nshya, bagabye ibitero mu rugo rw’umunyepolitike Vital Kamereh bivugwa ko agiye kuba perezida w’inteko ishingamategeko.

 

Mu mashusho n’amafoto yagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa 19/05/2024 itsinda ryiyise Zaire nshya bagaragaye bagabye igitero mu rugo rwa Vital Kamereh bica aba police babiri bamurinda. Bumviikanye mu majwi agira ati “wowe Felix Tshekedi turakuziye.

Nubwo byari bimeze gutyo, ntago iri tsinda ryigeze ribasha kugera ku ntego zabo, kuko abashinzwe umutekano bahise bafata abagize rino tsinda bose ndetse n’umukuru waryo Christian Malanga araraswa arapfa. Icyatangaje abatari bake, nuko muri iri tsinda rya Zaire nshya hagaragayemo abazungu bo muri Leta zunze ubumwe z’America ndetse bikaba binavugwa ko na Christian Malanga nawe yaje aturutse muri America ari kumwe n’umuhungu we w’imyaka 20.

Ibyatangajwe n’umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Brigadier General Silvie Ekenge; ngo nuko ibi byagaragaye nko kugerageza guhirika ubutegetsi (Coup d’Etat).

Pasiporo y’umuzungu wo muri Amerika

Mu kugaba kiriya gitero, Christian Malanga, hamwe n’itsinda yari ayoboye baje bitwaje intwaro, n’idarapo rya Zaïre iryahozwe rikoreshwa ku butegetsi bwa Mobutu.

Hashize imyaka 27 ubutegetsi bwa Mobutu buhiritswe n’umutwe wa AFDL wari uyobowe na Laurent Désire Kabila, hari ku itariki ya 17/05/1997, aho Mobutu yahise ahungira muri Maroc, abari naho apfira.

Kugeza ubu haracyari abaharanira kugarura amatwara ya Mubutu muri iki gihugu cya Repulika iharanira demokarasi ya Congo.

Vital Kamereh watewe

Umuvugizi wa FARDC Bri.Gen Silvie Ekenge

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *