PEREZIDA W’ISHYAKA RYA RYA GREEN PARTY DR. FRANK HABINEZA HARI IBYANGOMBWA YABUZE UBWO YAJYAGA MURI NEC

Emmanuel McDammy
2 Min Read

Uyu munsi wo kuwa 20.05.20224 nibwo Dr. Frank Habineza yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, ku biro bya Komisiyo y’Amatora mu Kiyovu.

Dr Habineza yagezeku biro bya NEC Saa cyenda na 20 aherekejwe n’itsinda rigari ry’abarwanashyaka ba Green Party barimo na Senateri Mugisha Alex n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka, Ntezimana Elias kugira ngo ashyikirize Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, mu matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Uwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika asabwa kuba afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko, kuba nta bundi bwenegihugu afite, indakemwa mu myitwarire, atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki.

Asabwa kuba afite nibura imyaka 35 y’amavuko, agomba kuba ari mu Rwanda mu gihe atanga kandidatire n’aho ku badepite basabwa imyaka 21 y’amavuko no kuba ufite ubwenegihugu.

Dr Habineza Frank yasabwe kwerekana ibyangombwa byose bikenewe, arabikora, ariko habonekamo ibibazo. Mu byangombwa bisabwa, yabuzemo bibiri birimo icyemezo kigaragaza ko yaretse ubundi bwenegihugu n’ibaruwa yandikiwe NEC isaba kuba umukandida.

Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa yasabye ko Green Party ikora ibishoboka byose ngo ibyo byangombwa bizaboneke mbere y’uko hasohorwa urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamaza.

Dr Habineza Frank yasobanuye ko icyemezo kigaragaza ko yaretse ubwenegihugu yumvaga atari ngombwa kuko mu 2017 yaretse ubwo yari afite bwa Suede ubwo yari agiye kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, bityo ko yumvaga atari ngombwa kongera kuzana icyo cyemezo.

Si ubwa mbere Habineza agiye guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu kuko mu matora ya 2017 yatsinzwe ku majwi 0,48%.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *