REBA AMAFOTO: ABAYOBOZI BA AFC/M23 BASUYE IBIKORWA REMEZO BYITERAMBERE

Emmanuel McDammy
2 Min Read

Kuwa 20.05.2024 ku munsi wo kuwa mbere nibwo abayobozi batandukanye ba AFC/M23 bagize uruzinduko rw’akazi bakajya gusura ibikorwa remezo by’iterambere biri mu duce bagenzura muri Rutchuro na Masisi.

Ni uruzinduko rwakoze n’abayobozi batandukanye ba AFC/M23 bari bayobowe na Corneille Nangaa na General Sultan Makenga mu bice byabohojwe na M23, muri Rutchuro.

Ni uruzinduko rwakozwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20/05/2024, rukorerwa mu bice bya teritware ya Masisi na Rutshuru ndetse n’ahandi, nk’uko byatangajwe n’umuvuguzi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka.

Kanyuka watangaje ibi yavuze ko Corneille Nangaa mu gukora uru ruzinduko rwa kazi, ko yaherekejwe n’umugaba mukuru w’ingabo za M23, bwana Maj Gen Sultan Makenga.

Agaragagaza ko kandi uru ruzinduko rwa bayobozi bo hejuru muri AFC/M23 ko rwari rugamije gusura ibikorwa by’iterambere birimo ibiraro ndetse n’urugomero rw’amashanyarazi,  yavuze ko kandi bifasha kwihutisha iterambere ry’abaturage mu bice bagenzura.

Umuvugizi wa M23 Bwana Lawrence Kanyuka akomeza avuga ko bagenzuye n’imihanda, amashuri n’ibindi bikorwa remezo bigira uruhare runini mu iterambere ry’abaturage.

Ndetse avuga ko uru ruzinduko kandi rwari rugamije kurebera hamwe ahazubakwa ibigo nderabuzima, kubaka ibigo by’amashuri no gusana imihanda aho yagiye yangirika kubera intambara.

Kanyuka kandi avuga ko uru ruzinduko rwa Corneille Nangaa na Gen Sultan Makenga, ko rwagaragaje ubwitange bukomeye mu kugarura umutekano no guharanira iterambere ry’abaturage, mu turere tugenzurwa na M23.

AMAFOTO

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *