Police y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yarashe umuyobozi wa kagari ka Murambi ushinzwe iterambere “SEDO”, imwibeshyeho ko yaba ari umugizi wa nabi.
Umuyobozi wa kagari ka Murambi ushinzwe iterambere “SEDO” bwana Bibutsuhoze Pie, yarashwe ku kaguru, arakomereka ahita ajyanwa mu Bitaro bya Gisenyi kugira ngo yitabweho.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kabiri tariki 21.05.2024 mu Mudugudu wa Gitsimbi mu Kagari ka Rubona, ahari habaye ikibazo cy’abakekwaho ko ari abajura bari bateje umutekano mucye muri ako gace.
Amakuru agera kuri Maris Post avuga ko uyu bwana Bibutsuhoze Pie yaratambutse aho agenda yerekeza mu Murenge wa Nyamyumba, atabaye inshuti ye yagize ibyago, ari kuri moto atwawe n’umumotari, bagera ahabereye iki kibazo, ariko kandi mbere yo kuhagera, abaturage bari babwiye bwana Pie Bibutsuhoze na Motari ko byaba byiza batanyuze aho hantu Police yari iri gukorera umukwabo.
Bwana Bibutsuhoze Pie na Motari warumutwaye basubiye inyuma bajya kwiyambaza Polisi, irabaherecyeza, bageze ahari aba bakekwa ko ari abajura, ni bwo Polisi yatangiye guhangana n’ibi bisambo, irashe isasu rifata uyu mukozi w’Akagari ka Murambi ku kaguru arakomereka.
Polisi y’u Rwanda yemeje ko iyi mpanuka yabayeho, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, wavuze ko uyu SEDO yakomerekejwe n’isasu ryarasiwe muri iki gikorwa cyo guhosha umutekano mucye wari watejwe n’ibisambo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze kandi ko hafashwe bamwe muri aba bari bateje umutekano mucye, ndetse hakaba hakomeje gukorwa iperereza kugira ngo n’abandi bafatanyije gukora ibyaha bamenyekane.
Maris Post irakomeza gukurikirana iyi nkuru, imenye niba Bwana Pie Bibutsuhoze yahawe ubuvuzi bwiza kandi bumufasha gukira vuba maze agasubira mu kazi ke.
Courage Maris
I don’t think the title of your article matches the content lol. Just kidding, mainly because I had some doubts after reading the article.
Thanks for sharing. I read many of your blog posts, cool, your blog is very good.