Umuhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo zitandukanye harimo nizo yakoranye n’abanyarwanda yatangaje ko agiye kureka umuziki.
Harmonize warumaze igihe kitari gito mu muziki kandi agakundwa n’abatari bake yababaje abafana be ababwira ko agiye kureka umuziki burundu. Abakunzi be benshi bababajwe n’umwanzuro wafashwe n’uyu muhanzi watangaje ko agiye gushyira hanze album ye yanyuma yise: “Mziki wa Samia” ikazasohoka taliki 25, Gicurasi, 2024.
Ni album yavuze ko ifite umwihariko udasanzwe kuko ngo yayigeneye umukuru w’igihugu cyabo Madame Samia perezida wa Tanzania. Impamvu yakoze ino album agateganya kuyitura Samia, ngo nuko yabonye ko ari umugore udasanzwe.
Harmonize yatangaje ko ino ariyo Album ye yanyuma ndetse ko atazongera gukora umuziki mu buzima bwe bwose. Harmonize yatangaje ko agiye kwerekeza mu mikino yitera makofi. ikindi Harmonize yatangaje ngo nuko ababazwa nuko Umuziki w’ik’igihe uragwamo amashyari ndetse no kugambanirana.