Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki 23. Gicurasi. 2024 nibwo Minova haguye Bombe eshatu zirashwe na Fardc mu mirwano irimo kubahuza na M23.
Ni imirwano yaramutse mu gitondo cya kare aho ingabo zirwana kuruhande rwa Leta, zagabye igitero kuri M23 mu misozi ya Ndumba, birangira M23 ibirutseho ibambutsa Axe ya Bweramana muri Minova. Ahagana mu ma saa tatu n’igice nibwo ingabo za Leta Fardc bateye ibi bombe bitatu mu bice bya Bugeri na Nyamubingwa hakaba muri Minova.
Ikindi kandi nuko imirwano yabyukiye mu karere ka Kiluku, aho ingabo za Leta na none zifatanyije na Wazalendo babyutse bagaba ibitero kuri M23 naho hakaba ari muri Axe ya Bweramana.
Andi makuru agera kuri Maris Post, duhabwa n’umunyamakuru wacu ukorera muri Masisi udashaka ko amazina ye atangazwa; avuga ko M23 yabyutse ikora igenzura mu bice bya Mpati na Nyange, aho hakaba mu karere ka Ihura na Rubura muri Gurupema ya Bashali Mokoto, ibi M23 yabikoze kubera ko yaraye ihirukanye Wazalendo bo kwa General Ignace na Bigirabagabo bagahungira muri Wazalendo za Apcls ziherereye mu karere ka Kalembe.
Maris Post, yamenye amakuru avuga ko; mu mirwano yabaye ejo taliki ya 22. Gicurasi . 2024 M23 yishe Colonel Kazungu Murere uzwi ku mazina ya Kilozuru Muritaze wa Wazalendo bo kwa Generali Mutayomba, M23 ikaba yamwiciye muri Axe ya Ngungu mu karere ka Gasake muri Gurupema ya Ufumando 1. Bamwe mu Bazalendo benshi bahise bahungira mu karere ka Shanje na Rumbishi muri Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’epfo.
Maris Post, irakomeza gukurikirana amakuru y’imirwano y’uno munsi taliki ya 23.Gicurasi.2024.