Abanyamahanga bitabiriye imikino ya The BAL 2024 mu Rwanda bitabiriye ibikorwa b’umuganda, aho bakoreye umuganda ahazubakwa ibibuga by’umupira w’amagaru.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2024 ni umunsi wahariwe umuganda rusange mu Rwanda, uyu munsi umuganda wakozwe mu bice bitandukanye by’igihugu harimo n’uwabereye mu karere ka Gasabo mu mu murenge wa Kimironko witabiriwe n’abanyamahanga bitabiriye imikino ya The BAL 2024 hano mu Rwanda.
Uyu muganda wibitabiriwe n’abari mu Rwanda hafi ya bose baje kwitabira imikino ya nyuma ya BAL 2024 iri kubera mu Rwanda, aba bakaba bahuriye hamwe n’Abanya-Kigali ku bibuga bya Kimironko Sports & Community Space bahakorera umuganda rusange.
Mu bikorwa bakoze harimo gusukura ikibuga cya Basketball kihasanzwe ndetse no gutanga umusanzu ahari kubakwa ikibuga gito cy’umupira w’Amaguru (Mini Football) ndetse n’ikibuga cya Tennis.
Ni umuganda witabiriwe n’abayobzi batandukanye barimo uyobora umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, Clare Akamanzi uyobora NBA Africa, Aamadou Gallo Fall akaba umuyoboI wa Basketball Africa League.
Hari kandi n’abandi banyacyubahiro barimo Niyonkuru Zephanie akaba ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo ndetse na Mugwiza Desire uyobora Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki mu Rwanda, FERWABA.
AMAFOTO
Thanks for sharing. I read many of your blog posts, cool, your blog is very good.