Guverinoma nshya ya RDC: Hashyizweho minisitiri mushya w’ingabo

Bayingana Eric
2 Min Read

Amasura mashya agizwe na 31% by’abagore, iyi guverinoma nshya isobanuye ko ubu Perezida Tshisekedi atangiye manda ya kabiri yatsindiye ku majwi 73% mu Ukuboza umwaka ushize.

Iyi guverinoma nshya ikuriwe na minisitiri w’intebe wa mbere w’umugore kuva iki gihugu cyabona ubwigenge, Madam Judith Suminwa igizwe n’abaminisitiri 54 barimo abagore 17, yatangajwe uyu munsi kuri televiziyo y’igihugu n’umuvugizi wa perezida Madam Tina Salama.

Abagize iyi Leta bari mu bice bigera kuri bitanu. hari igice kigizwe n’aba minisitiri b’intebe b’ungirije, ba minisitiri ba Leta, minisitiri, intumwa (minisitiri delegue), na ba visi minisitiri

Abahawe inshingano ni aba;

  • Kabongo Mwadiamvita – Minisitiri w’ingabo
  • Jaquemain Shabani – Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu
  • Jean Pierre Bemba – Minisitiri w’ubwikorezi
  • Julien Paluku  – Minisitiri w’ubucuruzi bwo hanze
  • Therese Kayikwamba – Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wasimbuye Christophe Lutundula
  • Didier Budimbu – Minisitiri w’imikino n’imyidagaduro
  • Constant Mutamba – Minisitiri w’ubutabera
  • Yolande elebe Ma Ndembo – Minisitiri w’umuco
  • Doudou Nfwamba – Minisitiri w’imari
  • Raissa Mali – Minisitiri w’uburezi

umuvugizi wa Leta na minisitiri w’itumanaho yakomeje kuba Patrick Muyaya

iyi guverinoma nshya ya madam Judith Suminwa izahangana n’ibibazo birimo intambara mu burasirazuba bwa DR Congo , ubushomeri, ibibazo by’amako, ihungabana ry’ubukungu , ubwicanyi , ubushomeri mu rubyiruko , ubuke bw’ibikorwa remezo ndetse n’ibindi

Share This Article
2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *