Barafinda yashyikirije NEC kandidatire ye nk’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Nyakanga.
Barafinda Sekikubo Fred wigeze gushaka kwiyamamaza k’umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu 2017 yongeye gushyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’amatora kandidatire ye ngo azahatane mu matora ateganyijwe muri Nyakanga, yageze kuri NEC aherekejwe n’umugore we yakirwa na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Oda Gasinzigwa.
Ubwo yasozaga gutanga ibyangombwa bye, yaganiriye n’itangazamakuru aho yakoresheje amagambo yatangaje benshi, mu mvugo ye igira it: “Ngiye gutanga politike ivuye m’urutirigongo” ino mvugo yatangaje abantu benshi, ndetse bamwe banibaza icyo ino mvugo yaba ishaka gusobanura.
Nk’uko itegeko rigenga amatora ribigena, umukandida wigenga atanga ilisiti y’abemerewe gutora ishyigikira kandidatire ye kandi iriho abemerewe gutora nibura 600 biyandikishije ku ilisiti y’itora , igaragaza nibura abantu 12 babarurirwa muri buri Karere.
Urutonde rw’abantu 600 bashyize umukono cyangwa igikumwe ku ilisiti y’abashyigikiye umukandida wigenga rugomba kugaragaza amazina yose ya buri muntu; nimero y’ikarita ndangamuntu ye , n’aho yayifatiye , nimero y’ikarita y’itora ye naho yayifatiye , aho atuye n’umukono cyangwa igikumwe bye.
Abantu batemerewe kwiyandikisha ku ilisiti y’itora ntibemerewe gushyira umukono cyangwa igikumwe ku ilisiti ishyigikira umukandida wigenga ndetse, umukandida wigenga agomba kuba yemerewe gutora kandi yariyandikishije ki ilisiti y’iotora afite n’ikarita y’itora.
Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite ateganyijwe hagati ya taliki 14 na 15 Nyakanga 2024 ku baba imbere mu gihugu ndetse no hanze ya cyo (Diaspora).
AMAFOTO