Abanyafurika y’epfo biriwe mu matora rusange mu gihe Perezida wa Afurika y’epfo Cyril Ramaphosa avuga ko ishyaka rye ANC, ntakabuza rizegukana imyanya myinshi mu nteko ishingamategeko.
Abakurikirana hafi ibibera imbere mu gihugu bemeza ko ishyaka riri ku butegetsi ANC , rishobora kutabona amajwi menshi mu nama nshingamategeko na ngenzuramategeko, abemeza ibi bashingira ku kuba mu myaka 30 itambutse hagiye habaho kugabanuka kw’amajwi bagiye babona ndetse n’ikizere gike muri rubanda.
Mu matora rusange aheruka kuba mu mwaka wa 2019 , ishyaka ANC ryari ryabonye amajwi 57.5%, mu gihe ryari ryabonye amajwi 70% mu matora yari yabanje mu myaka 20 itambutse , ibi byerekana ko icyizere abanyagihugu bafitiye iri shyaka kigenda kigabanuka uko imyaka itambuka.
Ishyaka riri ku butegetsi ANC rimaze gutsinda amatora rusange inshuro 6 zikurikiranya ,ibyagiye bikusanyirizwa hirya no hino imbere mu gihugu bigaragaza ko umubare wabari bashyigikiye iri shyaka mbere ya matora yuyu munsi bari bari munsi ya 50% , ndetse ni ubwambere byari bibaye mu myaka 30 ishize.
Perezida Ramaphosa w’imyaka 71 ,unayoboye iri shyaka riri ku butegetsi, yasabye abanyagihugu gushyigikira ishyaka rye bakaritora ku bwiganze , nawe abizeza impinduka zikomeye mu ngeri zose.
Afurika y’epfo ihanganye muri iki gihe n’ibibazo bikomeye cyane by’ubukungu, ubukene n’ubushomeri, aho muri iy’iminsi igipimo cy’ubushomeri kiri ku rugero rwa 32% mu gihugu.