Senateri UWIZEYIMANA Evode yavuze ko ibivugwa ko u Rwanda rukoresha pegasus mu kuneka abantu bari hanze, bihabanye n’ukuri. Avugako nta n’ikibazo kiri mu kuba igihugu cyaneka abanzi bacyo. Ibi bikomeje kuvugwa mu gihe mu Rwanda hitegurwa amatora y’umukuru w’igihugu n’abadepite.
ibi yabigarutseho mu kiganiro isesenguramakuru cya radio Rwanda, aho yagaragaje ko ibihugu byose kw’isi bigira uburyo bikoramo ubutasi bwo hanze y’igihugu ku girango umutekano w’igihugu urusheho kugenda neza. yagize ati” Nta gihugu na kimwe kitagira ubutasi. mu myubakire yacu hano, ugiye mu rwego rw’igihugu rushinzwe ubutasi bwo hanze y’igihugu urebe ko hatarimo umuntu ushinzwe ubutasi bwo hanze y’igihugu. Igihugu cyose kigomba kumenya imipangu y’abanzi bacyo.
yakomeje agira at” ibyo Amerika irabikora, u Bufaransa burabikora nta gihugu na kimwe kitabikora.Yakomeje avuga ko ibindi bihugu ko bo ahubwo babasanga n’aho bahungiye bakabica kuko ba Osam Bin Laden babasanze muri za Pakistan bakabatikurirayo, nta n’uwo bajyanye mu rubanza. Aho bazi ibyihebe bipanga umupango mubisha kuri bo barabyahuranya zigakamwa ayo zitahanye.
Pegasus ni intasi yakozwe na sosiyete yo muri Isiraheli yitwaje intwaro yitwa NSO, Group yagenewe gushyirwaho rwihishwa kandi kure kuri terefone zigendanwa zikoresha iOS na Android. Mu gihe Itsinda rya NSO ryamamaza Pegasus nk’igicuruzwa cyo kurwanya ubugizi bwa nabi n’iterabwoba, guverinoma zo ku isi zagiye zikoresha intasi mu kugenzura abanyamakuru, abanyamategeko, abatavuga rumwe na politiki, n’abaharanira uburenganzira bwa muntu. Kugurisha impushya za Pegasus muri guverinoma z’amahanga bigomba kwemezwa na minisiteri y’ingabo ya Isiraheli.
Muri iyi minsi u Rwanda rwitegura kwinjira mu matora, inkuru zisebya u Rwanda zikomeje kuba nyinshi, hibazwa impamvu aribwo bije. Abanyarwanda basabwa kwitondera inkuru nk’izi ndetse no gushishoza amakuru.