Kwica Abatutsi Muri Congo byafashe indi ntera; Mugunga bishe undi mugabo bamutwitse

Bayingana Eric
2 Min Read

Umugabo uri mu kigero k’imyaka 27- 40 yiciwe n’itsinda ry’abantu bataramenyekana mu gace ka Mugunga , mu bilometero bike uvuye mu mugi wa Goma , mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubu bwicanyi bwabaye kuri  uyu munsi taliki 30 Gicurasi 2024  mu gace ka Mugunga, amakuru aturuka muri biriya bice yemeza ko , nyakwigendera yararimo afata amashusho y’uburyo ihuriro ry’ingabo zirwana kuruhande rwa Leta ya Congo, barasaga mu bice bigenzurwa n’abarwanyi ba M23 , urugamba rukomeye rwabereye mu nkengero za centre ya Sake.

Iri tsinda ry’abicanyi ritaramenyekana gusa bivugwa ko ari WAZALENDO , nibwo barabutswe nyakwigendera ndetse n’abandi basore babiri bari kumwe nawe. Umutangabuhamya umwe waganiriye na MARIS POST yagize ati” Bahise basumira nyakwigendera abandi basore bari kumwe nawe babacikira mu nkambi ya Lushagala , nyakwigendera yabasabye imbabazi ariko biba iby’ubusa, bahise ba mutwika ari muzima.”

Aka gace ka Mugunga taliki 04 Gicurasi muri uyu mwaka 2024, habereye ubwicanyi bwisasiye abarenga 35, Abagore ndetse n’abana. Ni ubwicanyi butavugwa ho kimwe kuko habe uruhande rwa M23 ndetse na Leta ya Kinshasa, nta numwe wemera uruhare rwe .

Ibikorwa nk’ibi by’urugomo biramenyerewe mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho ufite ijambo n’ubushobozi ariwe ugena imibereho y’abaturanyi be , ni kenshi abarwanyi ba M23 bumvikanye bamagana imigirire nkiyi yo kwica abaturage nk’abica amatungo, banashinja Imiryango mpuzamahanga guceceka , no ku bogamira ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa.

Urugamba rw’uyu munsi rwumvikanye mo ikoreshwa ry’ibibunda biremereye byacicikanaga mu kirere kigenzurwa n’abarwanyi ba M23 , kugeza ubu ntibiramenyekana niba FARDC igisirikare cya Congo n’ihuriro rigizwe n’ingabo za SADC, UBURUNDI , WAZALENDO, FDRL n’abandi benshi,  babashije gusubiza M23 inyuma.

 

 

 

 

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *