Hon. Balikana Eugen Yahanishijwe gutanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500,000 FRW Gusa

Emmanuel McDammy
1 Min Read

Ku ya 11 Gicurasi, Hon. Eugene Balikana, nibwo yafunzwe azira gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko. Ibiro bishinzwe iperereza mu Rwanda bikaba byari byatangaje ko yabonetse afite Grenade na magazine imwe y’imbunda yo mu bwoko bwa AK 47.

Hon Balika yagejejwe imbere y’urukiko tariki 29.Gicurasi maze urukiko rumufatira igihano. Batangaza imyanzuro y’ urukiko, umucamanza yavuze ko urukiko rwasanze Barikana ahamwa n’icyaha cyo gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko bityo akaba asabwa gutanga ihazabu ingana n’ ibihumbi magana atanu y’u Rwanda.

Balikana yabaye umudepite kuva mu 2013 kandi mbere yaho yabaye Umuyobozi w’Inama y’Abaminisitiri mu biro bya Minisitiri w’intebe akaba yarabanje kandi kuba umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’ibanze.

Umucamanza yavuze ko urukiko rwakamuciye ihazabu ingana na Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ariko kubera impamvu nyoroshyacyaha yuko yaburanye yemera icyaha, yasabwe gutanga kimwe cya kabiri cy’ihazabu nk’igihano cy’iki cyaha.

Mu iburanisha ryo ku ya 23 Gicurasi, Balikana yari yemeye icyaha maze asobanurira urukiko ko mu gihe yari Perefe wa Perefegitura ya Kibungo, ubu akaba ari mu Ntara y’Iburasirazuba, yabanaga n’abasirikare bashinzwe kumurinda.

Balikana yatangaje ko abasirikare bamurindaga bari bafite inzu babagamo kandi bagashyira imyenda yabo mu kabati hamwe n’ibintu byabo byose.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *