Kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Gicurasi 2024, imirwano hagati y’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo(FARDC) na M23 yarushijeho gukomera, yegera ibice bya centre ya Kanyabayonga, nkuko amakuru aturuka muri biriya bice abivuga.
Centre ya Kanyabyonga iherereye nko mu bilometero Ijana mu majyaruguru ya Goma, ni agace gakomeye ku bucuruzi, ndeste gafatwa nk’ubwirinzi ku mijyi ya Butembo na Beni, biravugwa ko uyu mujyi utuwe n’abarenga 60000, utabariyemo abakuwe mu byabo n’intambara zadutse mu bice bitandukanye mu burasirazuba bwa Congo M23 iri kuwujyera amajanja.
Ibintu bikomeje gutera impungenge kuri Fardc n’abafatanya bikorwa babo, abaturage baturiye Kanyabayonga isaaha ku yindi baritegura kwakira M23 , ibi n’ibimwe mu byatangajwe n’umuyobozi utashatse ko amazina ye atangazwa, nyuma yo kwemeza ko ingabo za Leta ziri guhungira kayna , ndetse ibifaru ba rwanisha bikaba biri kwerekeza Lubero centre, sibyo gusa kuko biri kuvugwa ko bamwe mu barwanyi ba M23 baraye Kanyabayonga.
Ababikurikiranira hafi baremeza ko M23 ubu iri kurwana igana Lubero ngo nayo yiyongere mu bice byinshi bari kugenzura muri Rutshuru, Masisi, na Nyiragongo ,M23 yongeye kubura imirwano mu mpera z’u Gushyingo 2021 ubu iragenzura ibice byinshi by’ingenzi birimo; BAMBO , NYANZALE, RWINDI, VITSHUMBI, KIBIRIZI, KIRIMA,KIBINGO, KASHALIRA, KIKUKU,BWALANDA,KYAGHALA,BIRUNDULE BULINDI NA MIRANGI ho muri Rutshuru .
Kuri uyu munsi wa tariki ya 30 Gicurasi kandi imirwano ikomeye yongeye kumvikana mu bice bya Kilorirwe na Mushaki n’uturere twose tuhakikije , nkuko abatangabuhamya bahihamirije MARIS POST mu magambo yabo bati” Fardc ishyigikiwe na SAMIDRC, FDRL, ingabo z’Abarundi , wazalendo barashe ibisasu bikomeye cyane muri utu turere twose, gusa nti babashije no kwigarurira cm imwe!! .
Colonel Nsabimana (umusirikare wo mu buyobozi bukuru bwa M23), ubwo yari mu gace ka Mirangi yagize ati”Ingabo zacu zifite intego imwe gusa: gucececesha intwaro z’umwanzi zitwicira abaturage aho zituruka hose.” Umuturage wo mu gace ka Mirangi mu mashusho yakwirakwijwe hose kuri mu randasi nawe yunzemo ati”Twishimiye ko ubu tubohowe ingoyi n’ubucakara bwari bwarashyizwe ho na FARDC, FDRL na MAIMAI, buri muntu yabaga agomba gutanga umusoro Wa 15000FC buri kwezi , atabikora agafugwa.”
Abaharanira uburenganzira bwa muntu n’imiryango myinshi mpuzamahanga bakomeje kwamagana by’imazeyo ukwihuza kw’ingabo za Leta(FARDC) , ingabo z’i gihugu cy’u Burundi (FDNB) n’izindi ngabo z’ubutumwa bwa SADC bwahawe izina rya SAMIDRC zirimo iza; MALAWI , TANZANIA NA AFRIKA Y’EPFO.