Kuri uyu wa gatanu tariki ya 31.Gicurasi.2024 mu karere ka Muhanga, habereye igikorwa cyo kwizihiza umunsi wa Marayika murinzi mu rwego rwo kwishimira ibyo igihugu cyagezeho mu kwita ku bana.
Mu karere ka Muhanga , habereye igikorwa cyo kwizihiza umunsi wa Malayika Murinzi, hagamijwe kwishimira ibyo igihugu kimaze kugeraho mu gushyira mu bikorwa Gahunda ya Tubarere Mu Muryango n’uruhare ba Malayika Murinzi bagira mu gukangurira abanyarwanda kurushaho kwita ku bana no kubaha uburere bukwiriye babarinda ibibazo bishobora kubatandukanya n’imiryango yabo.
Mu nsanganyamatsiko igira iti” Wite ku mwana wese Nk’uwawe”
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurikire no Kurengera Umwana “NCDA” cyasabye Abanyarwanda kwita Ku bibazo bibangamiye umwana, by’umwihariko ibibazo bijyanye n’abana bataye amashuri, ndetse n’abandi bari mu mihanda hirya no hino mu gihugu.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abanyacyubahiro kandi batandukanye barimo umuyobozi w’akarere ka Muhanga, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) n’abandi banyacyubahiro batandukanye.
Abagera kuri 60 baturutse hirya no hino mu gihugu bateraniye muri stade regional y’akarere ka Muhanga maze bashimirwa uruhare bagize mu kwita ku bana, babakira mu miryango yabo kandi badafitanye isano.
Gahunda ya Malayika Murinzi (MM) ni gahunda igamije gushingira ku masomo y’ubukangurambaga bw’ababyeyi b’Abanyafurika aho ikaba ari gahunda ifite intego yo“Gufata buri gihe umwana nk’uwawe” kugira ngo haboneke igisubizo kirambye cyo kwita no kurinda abana ibibi babafata nk’ababo, bamagana abantu bakuru babanduza virusi itera SIDA no guca kirazira z’umuco binyuze mu nyigisho zitandukanye.