I HUYE HUZUYE IKIBUGA CYA BASKETBALL CYUBATSWE MU BURYO BUGEZWEHO

Karim Clovis GATETE
2 Min Read
Ikibuga gishya cya basketball

Mukarere ka Huye huzuye ikibuga  cya basketball cyubatswe mu buryo bugezweho mu kigo cy’amashuri cya Ecole notre Dame de la providence de Karubanda (ENDP) hagamijwe  kuzamura impano z’abakobwa bakina uyu mukino

 

Murwego rwo kuzamura impano z’abakobwa mu mukino wa basketball mu Rwanda kubufatanye na Giants of Africa mu Karere ka Huye hubatswe ikibuga gishya cy’uyu mukino kigezweho kirimo Tapi ndetse n’amatara ku buryo abagikoresha batakangwa n’ijoro, bimwe mu byari nk’imbogamizi ku bafite impano yo gukina uyu mukino ndetse n’abawukunda muri rusange .

Bamwe mu banyeshuri twaganiriye nabo batubwiye ko iki kibuga; ari igisubizo ku bibazo byinshi kuribo  kuko icyo bakoreshaga cyari gishaje ndetse n’imwe mu mirongo ikigize itagaragaraga neza bigatuma imyitozo ndetse n’imikino bitagenda neza. Banavuga ko kandi hari na bamwe muri bagenzi babo wasangaga batinya kugikoresha mu rwego rwo kwirinda impanuka ariko ubu bakaba basubijwe  bitewe nuko iki cyubatswe kirimo tapi nziza ndetse n’amatara.

Sibyo gusa kandi, kuko iki kibuga gifite n’umwanya mu nini w’abafana bazajya bicaramo neza nabyo biri mu byagarutsweho naba banyeshuri.

Hateganyijwe n’imyanya y’abafana

Iki kibuga kandi, ni kimwe mu byiza biri muri aka karere ka Huye ndestse cyi kaba arinacyo cyambere cyubatswe muri ubu buryo bugezweho. Uretse no kuba kizafasha aba banyeshuri kizajya gifasha n’abandi bakunda ndetse bagakina uyu mukino muri rusange muri aka karere .

Abanyeshuri batangiye gukoersha ikibuga gishya
ikibuga cyubatswe ku bufatanye na Giants of Africa

Share This Article
3 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *