Rivers Hoopers yo muri Nigeria yegukanye umwanya wa gatatu inyagiye Cape Town Tigers

Karim Clovis GATETE
1 Min Read
Ibyishimo bidasanzwe kubakinyi b'Ikipe ya Hoopers yo muri Nigeria

Ikipe ya Rivers Hoopers yo muri Nigeria yegukanye umwanya wa gatatu mu Irushanwa rya Basketball African Leaugue 2024 nyuma yo kunyagira ikipe ya Cape Town Tigers yo muri Africa y’Epfo ku manota 80 kuri 57.

Byari ibyishimo byinshi ku bakinnyi ndetse n’abafana b’ikipe ya Rivers Hoopers yo muri Nigeria, ubwo yatsindaga ngenzi yayo bari bahanganiye umwanya wa gatatu Cape Town Tigers yo muri Africa y’Epfo. Uyu ni umukino wabonaga ko utagoye iyi kipe yo muri Nigeria. Dore ko yatsinze harimo ikinyuranyo cya amanota 24 byagaragariraga burumwe ko yarushije Cape Town Tigers.

Uyu mukino kandi waranzwe n’ubwitabire bw’abantu mungeri zitandukanye harimo nka nyakubahwa Perezida Paul KAGAME ,Umunyamideri ndetse akaba n’umukinnyi wa filime Allia Cool na Juma Jux wo muri Tanzania

Perezida Paul KAGAME ayitabiriye umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu muri bal4
Umunyamideri ndetse akaba n’Umukinyi wa filime Allia Cool ari mubitabiriye uyu mukino
Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *