Amakuru yagiye hanze kuri uyu wa gatanu, 31 yemeza ko uwahoze ari umunyamabanga w’ishyirahamwe rihuza inzego z’ibanze ‘umujyi wa Kigali(RALGA) NGENDAHIMANA Ladislas yamaze kwegura ku nshingano ze ku mpamvu ze bwite.
NGENDAHIMANA ladislas yagiye kuri uyu mwanya kuva muri Werurwe, 30 2018 ashyizweho n’inama y’ubutegetsi, aho yari asimbuye Egide RUGAMBA.
Ladislas Ngendahimana mbere yo kujya muri iri shyirahamwe yari amaze igihe kitari gito akuriye itumanaho ndetse ari Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu. Akaba inararibonye muri Politiki ariko by’umwihariko akaba azi neza inzego z’ibanze n’ imikorere yazo.