Yahanwe bikomeye kubera guhisha ibirango byabatinganyi Kumwenda

Karim Clovis GATETE
1 Min Read
Umukinnyi Mohamed Camara wa AS Monaco wafatiwe ibihano.

Mohamed Camara ukomoka mu gihugu cya Mali ukinira ikipe ya AS Monaco yo mu cyiciro cya mbere yo mu Bufaransa,Yafatiwe ibihano nyuma yo guhisha ikirango cy’abaryamana bahuje ibitsina kiri kumwambaro w’ikipe.

Uyu mukinnyi yahishe iki kirango mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bufaransa ikipe ya AS Monaco yatsindagamo Nantes ibitego 4-0 harimo n’igitego cy’uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Mali.

Mu busanzwe kumyambaro y’ikipe ya Monaco hejuru mu gatuza hariho ikirango cy’abaryamana bahuje ibitsina bazwi nk’abatinganyi ariko uyu mukinnyi Mohamed Camara we yahisemo gukina uyu mukino yashyizeho akantu ko guhisha iki kirango.

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru ESPN,kuri  ubu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa ,ryamaze gufatira ibihano  uyu mukinnyi byo gusiba imikino 4 yose atagera kukibuga .

Ubwo Camara yishimiraga igitego cye muri uyu mukino

 

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *