Imbaraga nshya zongewe mw’ikipe y’igihugu Amavubi

Karim Clovis GATETE
1 Min Read
Jojea KWIZERA mwongewe mu ikipe y,u Rwanda,Amavubi.

Umukinnyi Jojea KWIZERA ukina mu ikipe ya Rhode Island FC yo mu cyiciro cya kabiri muri leta zunze ubumwe za America ,yongewe mu ikipe yigihugu y’u Rwanda,Amavubi ngo azayifashe mu mikino yo gushaka itike yo kuzakina mu gikombe cy’isi cya 2026

Abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi bari mu mwiherero  aho bari kwitegura umunsi imikino yo gushaka itike izatuma u Rwanda rwerekeza mu gikombe cy’Isi cya 2026 bazakinamo na  Lesotho ndetse na Benini .Hari abakinnyi bari gusezererwa na Frank Torsten Spitter uri gutoza iyi kipe gusa hari n’abandi bakina hanze y’u Rwanda barimo binjiramo.

Kuwa gatanu taliki 31 nibwo amakuru  yagiye hanze ko Jojea KWIZERA ukinira muri Leta zunzu ubumwe za America  mu ikipe ya Rhode Island FC ikina mu cyiciro cya kabiri nawe yongewe mu Amavubi.

Uyu musore yavutse taliki ya 25 z’ukwezi kwa mbere mu 1999, avukira Bukavu muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo. Se ni umunyarwanda mu gihe Nyina we akomoka muri Congo uyu rero akaba ubusanzwe akina hagati mu kibuga nk’umuyobozi w’ikipe mu busatirizi.

Umukinnyi Jojea KWIZERA ukina hagati mukibuga .

 

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *