Ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 31 z’ukwa 6 mu mugi wa Kigali muri Car free zone, haberaga igitaramo cyiswe Tik Tok party cyitabiriwe n’imbaga nya mwinshi, gusa biza kurangira abakitabiriye batashye binubira imitegurire y’iki gitaramo.
Igitaramo Tik Tok party cyateguwe na KAMARO usanzwe uzwiho gutegura ibitaramo hagamijwe kugirango ibyamamare byo mu Rwanda bikoresha urubuga rwa TikTok bahure ndetse baganire n’abafana babo. Kwicara muri V-VIP byari amafaranga y’u Rwanda 15,000 rwf naho muri VIP byari ibihumbi 10,000rwf ni mu gihe ahasanzwe byari ubuntu.
Kimwe mu byatunguranye ndetse bikanarakaza abafana nuko ubwo bahageraga basanze imyanya ya V-VIP ndetse na VIP bitateganyijwe, ahubwo nabo babyiganaga muri rusange nkabandi bose. Ikindi nuko bimwe mu byamamare byari biteganyijwe nka Jojo Breezy na Judy batigeze bagera ahabereye iki gitaramo. Sibyo gusa kuko iki gitaramo ntabashinzwe umutekano wo ku rubyiniro bari bahari bimwe mu byateje akavuyo n’akayagari ku rubyiniro.
Umuhanzi Zeo Trap uri mu bakunzwe kuri ubu mu gihugu, yaje kuzimirizwaho ibyuma ubwo yageraga ku rubyiniro. si ibyo gusa kandi nuko na Papa Cyangwe umuhanzi mu jyana ya HipHop warutegerejwe na benshi, igitaramo cyaje kurangira batamubonye kandi ari mu bahageze kare.
Your point of view caught my eye and was very interesting. Thanks. I have a question for you.