Muri iki gitondo taliki 2 mu karere ka Musanze habyukiye ubwinshi bw’abantu mu ngeri zitandukanye ubwo bari bitabiriyye igikorwa cya siporo rusange cyiswe ‘one million women walk’ cyateguwe n’abagore ku rwego rw’ Akarere
Iki gikorwa cyateguwe n’abagore mu rwego rwo kugaragaza akamaro ko gukora siporo,maze batumira abari n’abategarugori batibagiwe abagabo ndetse n’abasore by’umwihariko bemeranya ko bagomba kuza Bambaye umupira w’umweru hasi umukara bityo imirenge yose ikubahiriza iki gikorwa.
Iyi siporo rusange yitabiriwe ku buryo bwo hejuru ugeranyije n’izindi siporo zijya zitegurwa, aho ubwinshi bw’abantu bwatangazaga buri umwe wabibonaga. Si ibyo gusa, iki gikorwa kandi kitabiriwe n’ibigo by’amashuri bitandukanye biri muri aka Karere ka Musanze dore ko na byo byari byatumiwe muri iyi siporo rusange.
Ni igikorwa kandi cyarimo inzego z’umutekano mu rwego rwo gukumira ibinyabiziga byababangamira Cyangwa bikaba byateza umutekano muke mu mihanda igize aka Karere yari yagenewe iki Gikorwa. Iki gikorwa kirangiye abitabiriye bose baganiriye ku byiza byo gukora siporo mu buzima bwa muntu ndetse banashishikarizwa kujya bayikora kenshi bakanipimisha indwara zitandukanye mu rwego rwo kumenya neza uko ubuzima bwabo buhagaze.