Perezida Kagame yageze i Seoul muri Korea y’Epfo kuri uyu wa 02/06/2024 , aho yitabiriye inama ya mbere ihuza iki gihugu n’ibihugu bya Afurika, yiswe “Korea-Afrika summit”.
iyi nama idasazwe iteganyijwe hagati ya tariki 4- 5 Kamena 2024, izahuza intumwa ziturutse mu bihugu bya Afurika ndetse n’imiryango mpuzamahanga n’ibigo biyishamikiyeho, abavuga rikijyana, imiryango itegamiye kuri Leta, itangazamakuru n’abandi bakorera imbere muri Korea y’Epfo.
Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Ejo hazaza dusangiye iterambere rirambye n’ubufatanye ” izayoborwa na Perezida wa Korea y’Epfo bwana Yoon Suk Yeol na mugenzi we wa Mauritania Mohamed El Ghazouani usazwe ari umuyobozi w’umuryango w’Afurika yunze ubumwe.
Nkuko abateguye iyi nama babitangaza, ni ikimenyetso kiza kigaragaza ubushake hagati ya Afurika na Korea y’Epfo mu kuzahura umubano hagati y’impande zombi ndetse no gukomeza ubufatanye busazwe hagati y’iki gihugu n’umugabane w’Afurika.
Iyi nama ije yiyongera kuzindi nama zihuza umugabane w’Afurika n’uburayi , Afurika n’Uburusiya , Afurikan’Ubufaransa, Afurika n’Amerika n’izindi nyinshi zitandukanye.
Iyi nama izibanda inashyire imbere ibibazo by’ingutu byugarije Isi , birimo; ihindagurika ry’Ikirere, kwihaza mu biribwa, umutekano ukomeje kuzamba , ibibazo by’ubuzima ndetse n’ibindi, izagaragaramo kandi ibiganiro hagati y’Abakuru b’ Ibihugu , n’imiryango mpuzamahanga aho bazagaruka ku ngingo zirimo :Ubucuruzi , Ikoranabuhanga, Amashanyarazi , Ubukerarugendo, amashyamba no kwiyongera kw’ibice bihinduka ubutayu ,ubuzima n’ibindi .
Hasazwe hari umubano mwiza hagati ya Korea y’epfo n’u Rwanda , ibyo bishimangirwa n’amasezerano yagiye asinywa ku mpande zombi ,nkaho tariki 28/06/2023 , Minisitiri w’intebe Dr Ngirente yakiriye itsinda ryari riyobowe na Sung Min Jang n’abandi bari bahagarariye ibigo by’ubucuruzi muri Korea y’epfo, bagasinyana amasezerano atandukanye arimo gutumizaho imodoka zikoresha amashanyarazi muri iki gihugu zitangiza ibidukikije.