Ese abakobwa bari mu mwuga wo kubyina bigezweho bafatwa bate?

Karim Clovis GATETE
2 Min Read
Bamwe mu bakobwa bamaze kwiteza imbere bivuye mukubyina bigezweho

Mu myaka yashize byari bigoye kuba wakumfisha ababyeyi ko kubyina ar’umwuga ushobora kuba watunga umuntu ndetse bityo akaba yanakwiteza imbere, ariko ubu bisa nkibimaze guhinduka.

Umwuga wo kubyina bigezweho n’umwe mu mwuga uri gutunga abantu bitewe nuko bafite iyo mpano uretse ko kurubu hari na amatsinda runaka, ndetse na amashuri abyigigisha gusa mu Rwanda haracyari ikibazo cy’uko abakobwa bari muri uyu mwuga ari bake ugereranyije n’ibindi bihugu.

Kimwe mu bivugwa n’uko abantu batekereza nabi umwari cyangwa umukobwa babonye winjiye muri uyu mwuga wo kubyina bigezweho, aho usanga afatwa nk’ikirara cyangwa uwabuze ikindi yakora. Rimwe na rimwe ntibatinye no kuvuga ko abo bakobwa ari indaya.

Mu kiganiro twagiranye n’umwe muri aba babyinnyi Shakila Key  umaze kubaka izina muri uyu mwuga yatubwiye ko nawe kimwe mu byamugoye ni ukumvisha umuryango we ko kubyina ari impano ye kandi igomba no kumutunga ndetse atubwirako yewe ko n’ubu hari abadatinya kumwita ikirara cyangwa uwabuze ibyakora. Gusa kuri we ntacika intege kuko azi icyo ashaka. Shakila yaboneyeho no kugira inama abari bifuza kuza muri uyu mwuga ati “icyambere n’ukubikunda ndetse ukanihanganira ibiguca intege byose”

Nkuko ubuhanzi bwateye imbere bimwe mu bituma indirimbo runaka zikundwa n’umubare munini w’abantu akenshi harimo n’imibyinire ndetse n’ababyinnyi bagaragaye muri iyo ndirimbo, gusa kuri bo bavuga ko abahanzi batarasobanukirwa neza agaciro k’ababyinnyi bitewe n’ukuntu bibavuna nyamara bakabona ko amafaranga bahabwa aba adahwanye nibyo baba bakoze.

Ngaho tubwire  nawe uko ufata  cyangwa utekerak’umukobwa winjiye mu mwuga wo kubyina bigezweho? 

 

 

Share This Article
15 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *