Perezida Kagame yageze muri Korea y’Epfo ku wa 02 Kamena 2024, aho yitabiriye Inama ya mbere iki gihugu kigiye kugirana n’abayobozi b’ibihugu bya Afurika yiswe Korea-Africa Summit.
Kuri uyu wa 03 Kamena 2024, perezida Kagame yahuye na mugenzi we wa Korea y’Epfo, Yoon Suk Yeol, mu murwa mukuru w’iki gihugu , Seoul, baganira ibiganiro bigamije gushimangira umubano mwiza usazweho hagati y’ibi bihugu byombi.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame azatanga ikiganiro ubwo iyi nama izaba ifungura, siwe gusa nkuko amakuru aturuka mu kinyamakuru Chosun IIbo ,abitangaza , hari n’abandi bakuru b’ibihugu bazatanga ibiganiro ,bizagaruka ku murongo w’ubufatanye bwabo na Korea y’Epfo.
Iyi nama Perezida Kagame yitabiriye biteganyijwe ko izahuza kandi abayobozi bo mu nzego zitandukanye ndetse n’imiryango mpuzamahanga ifite icyo iri gukora ngo Afurika itere imbere, biteganyijwe ko iratangira ku munsi wejo wa Tariki 04-05 Kamena 2024.
Repubulika ya Korea ni kimwe mu bihugu by’abafatanyabikorwa b’imbere mu Rwanda nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi . Muri Nzeri umwaka ushize , u Rwanda na Repubulika ya Korea byasinye amasezerano ajyanye no kurinda abantu gusora kabiri(Double Taxation Avoidance Agreement)
Amasezerano nkaya kandi yatanze umusaruro ku bashora imari zabo mu Rwanda , cyane ko byagabanyije inzitizi zishingiye ku misoro, ashishikariza ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, aho abashora imari bo muri Repubulika ya Korea biyongereye.
korea -Africa -Summit ije ikurikira iyabaye muri Nzeri 2023 , ariko iri ku rwego rwa za minisiteri. Ni inama iba igamije guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu izwi nka KOREA- AFRICA-ECONOMIC COOPERATION(KOAFEC)
Iyi nama ya KOAFEC niyo yajyaga ikora nku muyoboro w’ubufatanye hagati y’umugabane wa Africa na Korea y’Epfo, nkaho muri Nzeri 2023, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere , BAD yasinyanye na Korea , amasezerano afite agaciro ka miliyoni 28.6$ (Arenga miliyali 37frw).
Ni amasezerano yari abayeho akurikiye andi ya miliyonio 600$ (Arenga miliyali 778Frw) , yari afite inego yo gukomeza urwego rw’ingufu ku mugabane wa Afurika, mu bihugu bigiye bitandukanye by’umwihariko ibihugu barizwa munsi y’ubutayu bwa Sahara n’u Rwanda rurimo.