Umukobwa wo mu karere ka Karongi yasanzwe hafi y’umuhanda wa Kivu Belt yapfuye, hakekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi babanje no kumusambanya
Inkuru ibabaje yagaragaye mu karere ka Karongi y’umukobwa wishwe nyuma yo gusambanywa, byabereye mu mudugudu wa kigabiro, akagari ka Gisanze, umurnge wa Rubengera ahazwi nko ku Ryanyirakabano, kuwa 03 Kamena 2024.
Saa kumi n’ebyiri za mu gitondo nibwo umwana wo muri aka gace yagiye kwahira ubwatsi maze abona uyu mukobwa aryamye hafi y’umuhanada yishwe, ahita asubirayo ajya kubibwira ubuyobozi bw’umudugudu. Umwirondoro wose wa nyakwigendera nturamenyekana ariko ngo yajyaga akunda kuvuga ko yitwa Olive.
Ababonye umurambo wa nyakwigendera bavuga ko iruhande rwe bahasanze udukingirizo dufunguye, Bityo bikaba byemejwe ko izonkora maraso zabanje kumusambanya. Ibi bije nyuma yuko muri aka karere hari abagabo baherutse gutabwa muri yombi kuwa 02 Kamena 2024, bakaba bakurikiranyweho kurema umutwe w’abagizi ba nabi ndetse no gukora ibikorwa by’urugomo.
Your enticle helped me a lot, is there any more related content? Thanks!
Your article helped me a lot, is there any more related content? Thanks!