Umuhanzi nyarwanda ukunzwe n’umubare w’abatari bake Zeo Trap yashyize hanze indirimbo yise ‘Sinabyaye ‘.Iyi ndirimbo mu gutangira kwayo habanza ubutumwa bubuza umuntu uri munsi y’imyaka 18 kuba yayumva bitewe n’ibikubiye mur’iyi ndirimbo.
Iyi ndirimbo kuva yajya hanze yifatiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye, Nyamara hirengagijwe ko ubutumwa buyitangiza bubuza abato kuba bayumva, bitewe n’amagambo ndetse n’inyandiko zigize iyi ndirimbo, dore ko kuva itangira kugeza irangiye igizwe n’ibitutsi by’urukozasoni.
Iyi ndirimbo igiye hanze kandi nyuma y’igihe kinini uyu muhanzi atumvikana na mugenzi we Ishi Kevin ndetse n’itsinda rye rya’Trapish’. Ibi bikaba byatumye uwumvise iyi ndirimbo wese avuga ko ubu butumwa bugenewe uyu Ishi Kevin ndetse n’itsinda rye.
Ibi kandi byagarutweho n’abagiye bahuza indirimbo yitwa ‘Bwe bwe bwe’ uyu Ishi Kevin yaririmbyemo aho avuga ati”Biroroshye kandi cyane kukuburisha forever na home iwanyu ntibaguhambe”.Na none bakabihuza n’uyu muhanzi Zeo Trap mur’iyi ndirimo aho yagize ati”njye sinzaruhana intumbi yawe nyiburisha, nzaguhamba mu mbuga y’iwanyu bakurora. Bigaragaza neza ko ari imirongo isubizanya.
Ese wowe iyi ndirimbo waba wayumvise ? Niki wabwira bahanzi bagirana amakimbirane bakabigarukaho mu ndirimbo bakora, Ese ubona bikwiye??
Cyz