“Kagame”: Hari byinshi Afurika ikwiye kwigira kuri Korea y’Epfo

Bayingana Eric
2 Min Read

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yagaragaje ko hari byinshi Afurika ikwiye gufata nk’amasomo igendeye kubyo Korea y’Epfo yanyuzemo, kandi ibi asanga byafasha umugabane w’Afurika mu iterambere rirambye binyuze mu rubyiruko nk’imbaraga yihariye.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki 04 Kamena 2024, mu nama ya mbere yahuje igihugu cya Korea y’Epfo n’umugabane wa Afurika mu cyiswe Korea-Afurika summit.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Pual Kagame watanze ikiganiro ubwo iyi nama yatangizwaga ku mugaragaro, yavuze ko hari byinshi Korea y’Epfo ihuriyeho n’umugabane wa Afurika bityo rero bikwiye gutera Afyrika kumva neza inshingano y’ubwigenge no kwigira byuzuye , igatandukana na poliyike ya mpatse ibihugu .

Ati” Korea y’Epfo igaragaza ko igihugu igihugu gishobora guhinduka byihuse mu gihe gito. Hari igisobanuro cy’impamvu Afurika itaraba winjiza ibitubutse? Afurika yakwihuta ndetse nta yindi nzira yo kubigeraho usibye kwibanda ku guhozaho, uburezi , ubuzima ,ikoranabuhanga, no kudahoza amaso ku kimuhana kaza imvura ihise.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko iyi nama izafasha mu kureba ko hari ibindi byakorwa n’impande zombi birimo kubyaza umusaruro ubwenge buremano(Artificial intelligence), ikoreshwa ry’ama-robots , kubyaza umusaruro ingufu no kuzigeza kuri benshi.

Ni ubwa mbere habaye inama nkiyi yo kurwego rwo hejuru hagati y’umugabane w’Afurika na Korea y’Epfo, hitezwemo kuzashibuka ku bufatanye buhuriweho biturutse ku mahirwe ari nko muri gahunda zijyane n’ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange rya Afurika.

Yunzemo ati”Afurika ifite byinshi itanga mu bisubizo , by’ugarije isiyose , cyane cyane yifashishije isoko rusange (AFRICAN CONTINENTAL FREE TRADE AREA) , ukwihuza na Afurik binyuze mu rubyiruko rwacu rushoboye bizatanga inyungu ku myaka mirongo iri mbere”

Iyi nama iyobowe na perezida wa Korea Y’Epfo ,Yoon Suk Yeol na mugenzi we wa Mauritania, Mohamed El Ghazouani uyuboye umuryango w’Afurika yunze ubumwe, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo: Paul Kagame w’u Rwanda, Samia Suluhu wa Tanzania, William Ruto wa Kenya, Isaias Afwerki wa Eritrea ,Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Dr Abiy Ahmed.

 

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *