Igihe abimukira bazazira mu Rwanda cyamenyekanye

Moses ISHIMWE
2 Min Read

Umunyamategeko wa guverinoma y’Ubwongereza Edward Brown yatangaje ko gahunda yo gutangira kohereza abimukira mu Rwanda iteganyijwe kuzaba nyuma y’amatora ateganyijwe kuzaba taliki 04 nyakanga, aba bimukira ndetse n’abashaka ubuhungiro, byatangajwe ko bagomba gutangira kuzanwa mu Rwanda guhera kuwa 24 z’ukwezi gutaha kwa Nyakanga.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak yijeje ishyaka rye rya conservative ko iyi gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, igomba kuzahita ikorwa vuba mu gihe iri shyaka ryaba ritsinze amatora. Yemeje ariko kandi ko indege ya mbere igomba guhaguruka nibura nyuma y’itariki 04 Nyakanga.

Abanyamategeko ba guverinoma y’Ubwongereza bashyikirije inyandiko urukiko rukuru rw’i London ruvuga ko nibura indege ya mbere itwaye abimukira igomba kuba yiteguye nibura kuwa 23 Nyakanga. Nyuma yaho ariko umunyamategeko wa Leta y’Ubwongereza Edward Brown yaje kubwira urukiko ko amakuru aturuka kuri minisitiri w’umutekano avuga ko indege ya mbere itwaye abimukira izahaguruka kuwa 24 Nyakanga.

Iyi gahunda yo kohereza abimukira yatangijwe muri 2022, itangijwe n’uwahoze ari minisitiri w’intebe Boris Johnson, aho yari igamije kugerageza guca intege  abimukira bajya mu Bwongereza banyuze mu Bufaransa mu buryo butemewe n’amategeko.

Umucamanza Martin Chamberlain yavuze ko ibyo byose bizagenwa n’ibizava mu matora rusange agiye kuba, avuga ko batagira icyo babiteganyaho aka kanya, ni mu gihe umunyamategeko Charlotte Kilroy usanzwe yunganira abimukira yavuze ko iyo tariki  ari nshya mu matwi yabo.

Mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize, urukiko rw’ikirenga rw’u Bwongereza rwari rwafashe icyemezo ko iyi gahunda inyuranyije n’amategeko, byanatumye guverinoma z’ibihugu byombi (u Bwongereza n’u Rwanda) zisinya andi masezerano avuguruye, ndetse akaba yaramaze kwemezwa.

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *