Igisirikare cya Leta Fardc ku munsi wejo wa tariki ya 04 Kamena 2024, cyateye ibibombe mu gace ka Bulotwa bihitana abaturage benshi abandi barakomereka , nkuko byatangajwe na Sosiyete sivili.
Amakuru aturuka ku ruhande rwa Leta, baremeza ko ibyo bisasu byatewe n’abarwanyi ba M23, gusa ibi tangazwa n’abaturiye kari gace ka Bulotwa mu Karere ka Lubero bemeje ko ibi bisasu byatewe na FARDC ubwo yahungaga Kanyabayonga, mu rugamba rumaze iminsi myinshi rubahanganishije n’abarwanyi bayobowe na General Makenga .
Umurongo w’urugamba wimukiye mu Karere ka Lubero , nyuma yuko ibindi bice byinshi bigize uturere twa Masisi, Rutshuru na Nyiragongo ubu tugenzurwa n’abarwanyi ba M23, wongeyeho ibice bike byo mu karere ka Kalehe ho muri Kivu y’Epfo, abarwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa bakunze gushizwa ibyaha by’intambara no kurasa buhumyi, ibivamo uguhunga no kwangirika kw’ibikorwa remezo udasize ubuzima bw’abaturage.
Ubu amakuru mashya MARIS POST ,ifite aramezako ku munsi wejo ibindi bisasu byaguye mu gace ka Kasengezi gaherereye mu Burengerazuba bwa gace ka Mugunga gacumbikiye abakuwe mu byabo n’intambara mu turere twa Masisi na Rutshuru , hafi y’umujyi wa Goma utuwe n’abaturage basatira kuba Miliyoni eshatu (3million), ku bwamahirwe iki gisasu ntawe cyahitanye.
Ibi byose biraba mu gihe ingabo z’ubutumwa bwa Loni zifite inshingano zo kubungabunga no kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(MONUSCO) ,zikomoka mu gihugu cya Nepali ziri kwiyongera ku bwinshi muri uyu mujyi wa Kanyabayonga n’ibikoresho bigezweho byo guhagarika abarwanyi ba M23.
Ituze ryongeye kumvikana mu mugi wa Sake nyuma y’ubwoba bwinshi bwakurikiye urusaku rw’amasasu rw’umvikanye mu nkengero z’uyu mujyi kuwa mbere tariki 03 Kamena 2024, ibyari byatumye abaturage benshi bahunga uyu mujyi usigaye ufatwa nk’uburizi bwa nyuma bw’umujyi wa Goma.
Ni mugihe mu Kivu y;amajyepfo ingabo zo mu itsinda rya TOFOC z’igisirikare cy’Uburundi ziri kwiyongera ku bwinshi muri kariya karere ka Uvira aho ziri guhita zizamurwa i Ndondo ya Bijombo zerekeza mu misozi miremire y’Imulenge.