Rudeboy yatanze inama ku babyeyi bumva ko abakobwa babo bakwiye gushakira imibereho ku bagabo

Karim Clovis GATETE
1 Min Read

Umuhanzi ukomeye ukomoka mu gihugu cya Nigeria Paul Okoye, wamamaye nka Rudeboy kuva mw’itsinda rya P-Square  yatanze inama ndetse aburira ababyeyi bumva ko imibereho yabakobwa babo igomba  gushingira ku bagabo (suger dadies).

Uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yaburiye ababyeyi bose bumva ndetse bakanashishikariza abana  babo b’abakobwa kwishora mu bagabo mu rwego rwo kugirango ubuzima bwabo bugende neza. Rudeboy yavuze ko iki ari ikibazo gikomeye cyane ndetse kigira ingaruka ku bakobwa, uretse nabo kandi yavuze ko izo ngaruka zigera no ku miryango yabo.

Ibi kandi bije nyuma yuko aha mu gihugu cya Nigeria umubare w’abakobwa bahisemo gutwara abagabo b’abandi ndetse n’abahisemo ko kubaho kwabo kuzashingira ku bagabo (Suger dadies) umubare w’aba bakobwa umaze kwiyongera cyane. bimwe mu byateye uyu musore gutanga ubu butumwa ku babyeyi baba bakobwa, usanga babikora n’iwabo babashyigikiye kimwe mu bituma ubwinshi bwabo bwiyongera.

Ese wowe ubyumva ute kuba umwali yabaho yumva ubuzima bwe bushingiye kubagabo??

 

 

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *