Intambara ishobora kurota hagati y’u Bufaransa n’u Burusiya

Bayingana Eric
2 Min Read

Mu ruzinduko arimo mu bihugu bitandukanye by’Afurika , Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya Sergey Lavrov, yamaganiye kure inama y’umutekano kuri Ukraine iteganyijwe kubera mu Busuwisi mu kwezi kwa Nyakanga n’uruhare rw’Ubufaransa muri iyi ntambara.

Uyu mu dipolomate wo ku rwego rwo hejuru mu Burusiya ukunze kugenderera umugabane w’Afurika yongeye kubigarukaho mu ruzinduko arimo mu bihugu bitandukanye bigize uyu mugabane , Lavrov yemeje ko ingabo z’igihugu cy’u Bufaransa zitanga imyitozo ya gisirikare muri Ukraine zigiye kuba igipimo cyemewe cy’izi ngabo z’Uburusiya ku mirongo y’urugamba.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Kamena 2024, mu kiganiro n’abanyamakuru ndetse na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo Brazaville, bwana Jean Claude Gakosso, aho yongeye kwikoma uruhare rwa Otan mu ntambara uburusiya buhanganyemo na Ukraine mu gihe kirenga Amezi arenga 27 y’urugamba rukomeye Uburusiya bwemeza ko ari ibikorwa bya gisirikare.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wanabonanye na perezida Denis Sassou Nguesso , yongeyeho ko aba barimu b’Abafaransa basazwe bafatanyiriza hamwe n’ibindi bihugu by’ibihangange mwisi mu gutanga imyitozo ya gisirikare yo kurwego rwo hejuru muri Ukraine , kandi Uburusiya bukaba butakihanganira ubu bushotoranyi.

Perezida Emmanuel Macron yirinze kugira icyo avuga kucyo we yise ibihuha bivuga ko Ubufaransa bufite ingabo muri Ukraine , ni mu gihe Chief d’etat  Major wa Ukraine  Oleksandr Syriskyi we yemeje ko yasinye impapuro zemerera abarimu b’igisirikare cy’u Bufaransa kuba mu bigo bya gisirikare muri Ukraine.

Minisiti w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya , Sergey Lavrov , yageze muri Congo Brazaville kuwa mbere nimugoroba, ni muruzinduko yagiriye mu bihugu by’Afurika y’Iburengerazuba, aho guhirika ubutegetsi no kitishimira ibihugu byahoze biba coloniza, birimo Ubufaransa n’Ubwongereza byagize uruhare mu guhindura ibihugu bimwe na bimwe bigahitamo gukorana n’Uburusiya .

Lavrov umaze kuba nk’umushyitsi ku mugabane w’Afurika , cyane ko amaze kuyisura inshuro zirenga 2 kuva intambara y’Uburusiya na Ukraine yatangira , yaboneyeho no gusinya amasezerano atandukanye ku ngingo zinyuranye zirimo kubaka ubushozi n’imbaraga zi’ibihugu by’Afurika.

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *