Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byavuguruwe

Moses ISHIMWE
1 Min Read

Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe na zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yashyizwe kuri 1663frw ivuye kuri 1764frw mu gihe litiro ya mazutu izajya igura 1652frw ivuye kuri 1684frw

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, prof NGABITSINZE Jean Chrysostome n’umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ibikorwa remezo, Eng UWASE Patricie, mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu, basobanuye ibyashingiweho mu kugabanya ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, aho bavuze ko ihindagurika ry’ibiciro rishingiye ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli rikomeje kugaragara ku isoko mpuzamahanga.

Minisitiri Ngabitsinze yagaragaje ko kuba ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanyijwe bizagira ingaruka nziza ku bindi bicuruzwa birimo ibiribwa. Ibi biciro bishya  bigomba guhita bitangira kubahirizwa uhereye 21h00 zo kuri uyu wa gatatu tariki 5 Kamena 2024 ku masitasiyo yose acuruza ibikomoka kuri peteroli

Share This Article
3 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *