Sosiyete ya Google yajyanywe mu nkiko

Moses ISHIMWE
1 Min Read

Urukiko rwemeje ko Google igomba gucibwa miliyari 13.6 z’amayero, bitewe nuko yakoresheje imbaraga nyinshi ku isoko ryamamaza ku rubuga rwa interineti.

Uru rubanza rwazanywe n’itsinda ryitwa Ad Tech Collective Action LLP, rivuga ko ik’igihangange cy’ishakisha cyitwaye mu buryo butaboneye bigatuma abamamaza bo mu Bwongereza bahomba amafaranga.

Isosiyete ihagarariye Google Alphabet yavuze ko uru rubanza rudahwitse, ariko urukiko rw’ubujurire, i Londres, rwemeje ko uru rubanza rushobora kujya mu rukiko rwisumbuye.

Uwahoze ari umuyobozi wa Ofcom, Claudio Pollack, ubu akaba ari umufatanyabikorwa muri Ad Tech Collective Action yagize ati: “Iki ni icyemezo cy’ingirakamaro cyane ku bahohotewe n’imyitwarire ya Google yo kurwanya irushanwa muri adtech. Google igomba noneho gusubiza imikorere yayo mu buryo bwiza.”

Icyakora, umuyobozi ushinzwe amategeko muri Google, Oliver Bethell, yavuze ko uru rubanza ari impimbano kandi ko ari ukubafatirana. Ad Tech Collective Action ivuga ko kwamamaza hakoreshejwe ikoranabuhanga byageze kuri miliyari 490 z’amadolari muri 2021 kandi inganda ni ingirakamaro cyane kuri Google, kuko ziganje mu gushakishwa kuri uru rubuga cyane akaba ari nayo ntandaro yikirego.

Ikigo cya Ad Tech Collective Action kivuga ko Google yagize uruhare mu guhombya ibindi bigo. Mu yandi magambo Google irashinjwa kuzamura ibicuruzwa na serivisi byayo cyane kuruta ibyo bahanganye.

Share This Article
2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *