Umunyarwenya yakubitiwe k’urubyiniro

Karim Clovis GATETE
1 Min Read
Jaime caravaca wakubitiwe imbere yabafana be.

Umunyarwenya Jaime Caravaca ukomoka muri muri Espagne yakubitiwe k’urubyiniro ubwo yarari  mu gitaramo imbere y’imbaga nyamwinshi yari yitabiriye iki gitaramo.

Mu gitaramo uyu munyarwenya yaraye akoreye Madride  muri Espagne  yateye urwenya aho yaje kwibasira umwana w’imyaka itatu yamavuko maze amukoraho urwenya, ibi byarakaje Se w’umwana bikomeye, dore ko urwenya uyu mugabo yateraga rwerekezaga ku bikorwa by’urukozasoni n’ubusambanyi.

Nk’umubyeyi wese kandi ufite inshingano zo kurera kwihangana byanze yurira urubyininiro maze atangira guhata uyu munyarwenya inshyi nyinshi cyane arinako abitabiriye igitaramo bafanaga ibyo ari gukorerwa.

Kwibasira abitabiriye igitaramo cy’urwenya n’ibintu abanyarwenya bakunda cyane dore ko biri mu bibahira k’urubyiniro gus usanga kenshi uwibasiriwe k’urubyiniro atabifata neza kuko hari n’abanga kwitabira ibitaramo by’urwenya batinya ko hari uwabibasira. Abantu benshi bakomeje kunenga uyu munyarwenya bitewe nuko uwo yakozeho urwenya ari umwana muto w’imyaka itatu.

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *