Umukobwa witwa UWAMAHORO Sandra wakoraga akazi ko mu rugo rw’uwitwa Nkundibiza Maurice yaraye yibye umwana arera w’amezi 10 aburirwa irengero.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane 06 Nyakanga nibwo umuturage witwa Nkundibiza, akaba se w’umwana witwa Ineza Chiffra Merveille, yabwiye ikinyamakuru Umuseke ko uy’umukozi ubakorera akazi ko mu rugo, yibye umwana wabo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 5 Kamena 2024 ahagana saa kumi nimwe .
Ibi byabereye mu mudugudu wa Nyarutovu, akagari ka Kagitarama, umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga. Nkundibiza akaba se w’umwana wibwe n’umukozi, avuga ko we n’umugore we batari bahari kuko umwe akorera mu Karere ka Kirehe undi agakorera mu Karere ka Nyanza.
Ati “ Umwana mukuru bari kumwe yiba mugenzi we ufite amezi icumi y’amavuko, yasize abakingiranye arasohoka ntibamenya aho arengeye”.
Nkundibiza avuga ko, aho bamenyeye ay’amakuru biyambaje inzego zitandukanye ndetse bamenyesha n’aho akomoka bikaba bigeze ubu bataramubona.
Uyu Uwamahoro Sandra ushinjwa icyaha cyo kwiba umwana, akomoka mu mudugudu wa Kinyana, akagari ka Migina, Umurenge wa Muyira, Akarere ka Nyanza.
Umukozi wo murugo yibye umwana yareraga aracika
1 Comment
Your article helped me a lot, is there any more related content? Thanks! https://www.binance.com/en/register?ref=JHQQKNKN