Umuvugizi wa RIB yihanangirije abahanzi bakora indirimbo zirimo ibitutsi.

Karim Clovis GATETE
1 Min Read

Kuri uyu wa 4 taliki 06/06 /2024 mu kiganiro n’itangazamakuru umuvugizi wa RIB Dr, Thierry Murangira yihanangirije abahanzi bakora indirimbo zirimo ibitutsi n’ibishegu. 

Dr, Thierry Murangira ibi yabigarutseho ubwoba yari mu kiganiro n’itangazamakuru, mu gikorwa cyo gutanga telephone zari zaribwe n’abasore ba 5 hakaza kubaho kuzidubizwa kuri banyirayo.

Ubwo yabazwaga ibibazo bitandukanye, yaje kubaza ubutumwa yageza kubaturarwanda, nibwo yavuze ko, ubutumwa afite  bureba abahanzi bakora indirimbo zirimo ibitutsi n’ibishegu. Yagize ati “Muri iyi minsi haragaragara abahanzi bahanga indirimbo zirimo ibitutsi, kandi ibitutsi byibasira ikiremwa muntu kugera no kugeza ku babyeyi, biteye ubwoba biteye n’isoni, aho umuhanzi akora indirimbo ukibaza icyo yanyoye”.

Ibi bije Kandi nyuma y’indirimbo y’umuhanzi Zeo Trap imaze iminsi yihariye imbuga nkoranyambaga n’ibitangazamakuru byo mu Rwanda kubera amagambo n’ibitutsi byuzuye muri iy’indirimbo uyu muhanzi yise “Sinabyaye.”

Share This Article
8 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *