Umunyarwenya Doctor Kingsley wo mu gihugu cya Nigeria yageze mu Rwanda

Karim Clovis GATETE
1 Min Read

Umunyarwenya Doctor Kingsley wo mu gihugu cya Nigeria ,ukunda kwitazira izina ry’ikinyarwanda Ntakirutimana, yageze i Kigali mw’ijoro Ryo kuwa 4 taliki 06/06 /2024 aho yaje kwitabira igitaramo cya Iwacu Summer Comedy festival. 

Uyu munyarwenya ukundwa n’abanyarwanda benshi dore ko nawe adahwema kugaragaza ko akunda u Rwanda ndetse n’abanyarwanda  byumwihariko Perezida Paul KAGAME yongeye gusesekera mu gihugu cy’u Rwanda.

Yaherukaga mu Rwanda mu gitaramo cyateguwe n’umunyarwenya Japhet Mpazimaka, cyitwaga ‘the upcoming diaspora’ ubwo yazaga icyo gihe yeretswe urukundo n’abanyarwanda bari bitabiriye iki gitaramo cyari cyabereye mu ihema rya Camp Kigali’.

Kuri ubu; Doctor Kingsley akaba azataramira abanyarwanda tariki 09/06 /2024  mu gitaramo cyateguwe n’umunyarwenya Seth Zubby uri mu banyarwenya beza u Rwanda rufite mu gitaramo kiswe; “Iwacu Summer Comedy festival” kikaba kizabera igikondo ahasanzwe habera Expo.

Ni igitaramo gikomeye kuko kizayoborwa n’ibyamamare mu kuyobora ibitaramo nka Mc Nario (king of mic) afatanyije n’umukobwa wirwanyeho Anitha Pendo , kizaba kirimo abanyarwenya benshi nka: Joshua Kamirindi, Rufendeke, Joseph umuniga, Umushumba n’abandi benshi.

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *