Umuraperi Zeo Trap nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise” Sinabyaye,” ndetse akanabuza umuntu wese uri munsi y’imyaka 18 Kuyumva, kur’ubu arigutakambira abakunzi be ngo bayisibe.
Umuhanzi mu njyana ya Hip-Hop ukunzwe n’abatari bake Zeo Trap yamaze gusiba indirimbo yari yarakoze yuzuyemo ibitutsi ndetse n’amagambo ateye isoni, anasaba abakunzi be kutongera gushyira iyo ndirimbo ku rubuga urwarirwo rwose.
Uyu musore yavuze ko, yandikiwe na RIB imusaba ko niba yifuza amahoro ko yasiba iyi ndirimbo aho yaba iri hose. Ibi byateye uyu muhanzi kwandikira abakunzi be, abasaba kuba ko batongera gusangizanya iyo ndirimbo kubw’umutekano we. Ibi bije nyuma y’amagambo umuvugizi w’ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha RIB Bwana Dr Murangira Thiery, ubwo yavugaga ko izi ndirimbo zidakwiye kuririmbwa n’abanyarwanda.