Gufana perezida Paul Kagame byatumye yiyumva nk’Umunyarwanda

Karim Clovis GATETE
1 Min Read

Umunyarwenya Doctor Kingsley uri mu bakunzwe cyane muri Africa, yatangaje impamvu yahisemo kwiyita umunyarwanda akanitazira izina ry’ikinyarwanda “Ntakirutimana.”

Umunyarwenya ukomeye w’umunyanigeria,  kurubu uri mu Rwanda aho ategerejwe mu gitaramo kizaba 09/o6/2024 cya Iwacu S ummer Comedy Show, mu kiganiro n’itangazamakuru  yavuze ko mu mwaka wa 2020 aribwo yatangiye gukunda cyane u Rwanda no kuba umufana ukomeye wa perizida Paul KAGAME bitewe n’ubuhanga yamwumvanye ubwo yari yitabiriye inama y’ibihugu by’Africa.

Uyu musore kandi yavuze ko yatangajwe n’uburyo perezida Paul Kagame yubatse u Rwanda, kunga abanyarwanda ndetse no kugarura amahoro n’umutekano, bityo bituma amukunda bidasanzwe. Ibi byatumye ahora yifuza kugera mu Rwanda, kuko kuri we arufata nk’iwabo hakabiri kuko yisanze akunda abanyarwanda.

Uyu munyarwenya kandi yavuze ko mubyo yifuza, ko ari ugukomeza akorera ibitaramo byinshi muri iki gihugu cy’imisozi igihumbi, anashimira urukundo abanyarwanda bamwereka kurubyiniro ndetse no kumbuga nkoranyambaga ze.

Abanyarwenya mukiganiro n’itangazamakuru
Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *