Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye

Moses ISHIMWE
1 Min Read

Nyuma y’inama yiga ku kibazo cy’intambara ihanganishije Isiraheli na Hamas muri Gaza, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abarimo abayobozi ba Jordania, Misiri na Quatar.

Urubuga rwa perezidansi y’u Rwanda rugaragaza ko perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’umwami wa Jordanie, Abdullah II of Jordan, ari na we wayitumije. Baganiriye ku musaruro w’iyi nama ndetse n’ubufatanye bw’ibihugu byombi nyuma y’uruzinduko Umwami Abdallah aheruka kugirira mu Rwanda muri Mutarama 2024.

Perezida Kagame kandi yahuye na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi, uri mu bayoboye inama mpuzamahanga yiga ku kibazo cy’intambara ya Israel n’umutwe wa Hamas muri Gaza.

Umukuru w’igihugu kandi yagiranye ibiganiro n’abarimo Minisitiri w’intebe wa Qatar, Sheikh Mohammed Bin Abdulrahman Bin Jassim Al Thani wari muri iyi nama. U Rwanda na Quatar bisanganwe umubano mwiza ndetse kubera  uyu mubano hari kubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera.

Kuri uyu wa kabiri kandi Perezida Kagame yahuye n’umuyobozi w’akanama k’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi, Charles Michel.

Iyi nama yatumijwe n’umwami wa Jordanie, Abdullah II Ibn Al-Hussein, perezida wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi ndetse n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, António Guterres.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *