Madamu Jeannette Kagame yashimiye abanyeshuri barangije amasomo muri Green Hills Academy mu mwaka wa 2024, abasaba gukomeza kuba nta makemwa mu yandi masomo bagiye gukomerezamo.
Ni umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri 112 barangije muri Green Hills Academy, wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2024.
Uyu muhango witabiriwe na madamu Jeannette Kagame aho yavuze ko buri mwaka yishimira kwitabira ibirori nk’ibi byo guha impamyabumenyi abarangiza muri iri shuri, kuko ari ibirori yishimira kandi muri Green Hills akaba ahafata nko mu rugo.
Madamu Jeannette Kagame yashimiye aba banyeshuri basoje amasomo ku muhate n’umurava bagaragaje mu rugendo rw’amasomo yabo, abibutsa ko nubwo bakwiye kwishimira iyi ntambwe ariko badakwiye kurenza urugero na cyane ko urugendo rukibategereje ari rurerure.
Yasabye abarangije gukoresha ubumenyi bahawe mu guteza imbere Igihugu cyababyaye kuko na cyo kibishimiye.
Yagize ati “Uwareba amasura yanyu akiri mato, ashobora gushidikanya ku bumenyi mufite. Bamwe muri mwe mufite ibitekerezo biruta kure imyaka yanyu. Mukoreshe ubumenyi mufite mu guteza imbere Igihugu cyanyu, kandi na cyo kirabishimiye”.
Madamu Jeannette Kagame kandi yashimiye ababyeyi b’abo bana, ku bwo kubafasha muri uru rugendo, kandi abashimira kuba barahisemo kurerera muri Green Hills Academy.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente akaba ari n’umwe mu babyeyi barerera kuri iki kigo, akaba umubyeyi wa Audrey Ngirente na we wasoje amasomo uyu munsi, na we yashimiye abasoje amasomo ku ntambwe bateye.
Ati “Mwanyuze mu bikomeye byinshi birimo kuzinduka, kurara amajoro mu masomo, ariko mwakomeje kugaragaza kwitwara neza, kandi ababyeyi turabibashimira”.
Yabasabye kwigirira icyizere buri gihe, kuko ibyo banyuzemo bigaragaza ko bashoboye no kugera ku birenze ibyo.
Abarenga 100 mu basoje amasomo uyu munsi bamaze kubona za kaminuza bazakomerezamo amasomo, zaba izo mu Rwanda ndetse n’izo mu mahanga.
Abanyeshuri basoje muri uyu mwaka ni 112, barimo abahungu 77 n’abakobwa 55, bakaba kandi ari cyo cyiciro gisojemo abanyeshuri benshi mu mateka ya Green Hills Academy.