Abantu bane bafashwe bugwate bashimuswe na Hamas mu iserukiramuco rya muzika rya Nova mu bitero byo ku ya 7 Ukwakira barokowe mu gitero cyo ku manywa cyagati muri Gaza rwagati.
Ingabo z’igihugu cya Isiraheli zavuze ko Noa Argamani w’imyaka 26, Almog Meir Jan w’imyaka 22, Andrei Kozlov w’imyaka 27 na Shlomi Ziv w’imyaka 41, babohowe, mu rugamba rutari rworoshye, bava mu nyubako ebyiri zitandukanye zo mu gace ka Nuseirat.
IDF yavuze ko bane bameze neza kandi ko bimuriwe ku kigo nderabuzima cya ‘Sheba’ Tel-HaShomer.
Abantu benshi, barimo abana, barapfuye barakomereka mu gace kabereyemo iki gikorwa, amafoto n’amashusho byerekana umubare munini w’abantu bahitanwa bapfiriye muri iki gikorwa.
Abakozi bo mu bitaro bya Al-Aqsa batangaje ko bigoye kuvura abarwayi bose kuko umubare umaze kuba munini.
Umuvugizi wa IDF, Daniel Hagari, yatangaje ko ubwo butumwa bushingiye ku nzego z’ubutasi kandi ko ingabo za Isiraheli zaje kuraswa muri icyo gikorwa.
Polisi yo muri Isiraheli yavuze ko umupolisi umwe udasanzwe yakomeretse mu gutabara imfungwa muri Gaza nyuma yaho apfira mu bitaro.
Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu yashimye ingabo za Isiraheli kuba zarakoze aho yabyise “guhanga no gutinyuka”.
Yongeyeho ati: “Ntabwo tuzacika intege kugeza igihe tuzarangiriza ubutumwa tugasubira mu rugo ibantu bacu bose tubatahanye.
Mu bitero byayo byo ku ya 7 Ukwakira mu majyepfo ya Isiraheli Hamas yahitanye abantu bagera ku 1.200 itwara abantu bagera kuri 251.
Abagera kuri 116 basigaye ku butaka bwa Palesitine, harimo 41 b’ingabo bivugwa ko zapfuye.
Amasezerano yemeranijwe mu Gushyingo yagaragaje ko Hamas yarekuye ingwate 105 mu rwego rwo guhagarika icyumweru kimwe n’imfungwa z’Abanyapalestine bagera kuri 240 bari muri gereza ya Isiraheli.
Ku wa gatandatu, minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas yavuze ko abapfuye muri Gaza ubu ari abantu 36,801.