Umwe mu bakinnyi bamaze igihe muri ruhago Toni Kross, ukomoka mu gihugu cy’u BUDAGE, Yavuze ikintu gikomeye atazibagirwa kuri Real Madride ndetse n’abafana b’iy’ikipe.
Uyu musore w’u Mudage uzahagarika gukina umupira w’amaguru nyuma ya EURO, yatangaje ko atazigera ajya kure y’abakunzi ba ‘LOS BLANKOS’ kubera urukundo rudasanzwe bamweretse kuva yagera mur’iy’ikipe ya Real Madrid.
Toni kross wafashije iy’ikipe ya Real Madride kwegukana ibikombe byinshi bigiye bitandukanye, yavuze ko azakumbura gukomerwa amashyi n’abafana b’iy’ikipe. Uyu musore umukino we wanyuma muri Real Madrid yawukinnye igihe iy’ikipe iherutse guhura na Brussia Drutmund kuri finali ya UEFA Champions League, aho byarangiye yitwaye neza itsinda 1-0 biyihesha kwegukana igikombe cya 15.
Ubwo uyu musore yasezeraga kubafana b’iy’ikipe yararize cyane, bigaragaza urukundo n’urukumbuzi azabagirira dore ko yabasigiye n’igikombe cya EUFA Chanpions League ya 15 kurubu iy’ikipe akaba ari nayo iyoboye kw’isi mukwibikaho ibi bikombe byinshi.
Toni Kross yagize ati “ntago nzibagirwa abafana ba Real Madrid, ntago nzibagirwa urukundo banyeretse, batumye mba Toni Kross, batumye mfasha ikipe kugera kuri byinshi. umwaka wanyuma wo banyeretse urukundo rudasanzwe, abafana ba Real Madride ubucuti twagiranye, buntegeka kutabajya kure ahubwo tukaguma twishimana.”
Uyu musore kurubu asigaje gukinira ikipe y’u Budage, ku mukino uzaba taliki 14 kamena 2024 aho u Budage buzakina na Scotland.