Hadutse inkongi y’umuriro idasazwe yatwitse amazu menshi mu mujyi wa Bukavu, ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Ni ibikubiye mu butumwa bw’amashusho bwahererekanyijwe ku mbugankoranyambaga ku munsi wejo mu masaha y’umugoroba wa joro tariki 09 Kamena 2024, muri aya mashusho hagaragaye inkongi y’umuriro yibasiye zimwe mu makaritsiye(quartier) zo mu mugi wa Bukavu , muri Kivi y’Epfo.
Mu buryo butunguranye ikibatsi cy’umuriro ugurumana cyibasiye bitunguranye umujyi wa Bukavu, gitwika amazu menshi aherereye muri karitsiye ya Nyamujo , n’izindi nsinsiro ziyegereye mu mujyi wa Bukavu.
Bamwe mu baturage baganiriye na Radio Okapi Y’umuryango w’Abibumbye ikorera mu mujyi wa Bukavu , batangaje ko bigoranye kubarura ibyangijwe n’uyu muriro kuko wari ufite ingufu nyinshi cyane, gusa gugeza ubu byamaze kumenyekana ko amazu arenga ijana(100), yabaye umuyonga ndetse n’ibikoresho byinshi birangirika
Kimwe mu byagaragajwe nk’imbogamizi n’ugutinda ku butabazi , kuko imihanda ihuza karitsiye ya Nyamujo n’ibindi bice byinshi bya Bukavu yangiritse cyane, ku buryo byagoye abashizwe kuzimya umuriro kuhagera mu buryo bwihuse, amakuru akomeza avuga ko ntakizwi cyaba cyarateye iyi mpanuka yangije byinshi.
Leta ya Kinshasa yihanganishije abagizweho ingaruka n’iyi nkongi y’umuriro ndetse banizeza ubufasha, gusa ku ruhande rw’abaturage buririyeho basaba Leta yabo kubaha ibikorwa remezo by’umwihariko imihanda nka kimwe mu bintu by’ingutu muri Congo yose, byumwihariko mu Burasirazuba bw’iki gihugu cyashegeshwe n’intambara.