Kuri uyu wa kabiri 11 Kamena, urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwahamije Hunter Biden akaba umuhungu wa Perezida Joe Biden, ibyaha bitatu bifitanye isano no kuba yarishe ibwiriza ribuza uwabaswe n’ibiyobyabwenge kugura imbunda.
Inkuru dukesha CNN, ivuga ko, uyu Hunter Biden yahamwe n’ibyaha bibiri bifitanye isano no kuba yarabeshye ko atagikoresha ibiyobyabwenge, ikindi kikaba icyo gutunga imbunda mu gihe yakoreshaga umuti utemewe n’amategeko.
Uwahoze ari umugore wa Hunter,Hallie Biden, tariki ya 6 Kamena 2024 yabwiye urukiko ko yigeze gusaka imodoka y’umugabo we mu 2018, maze asangamo Cocaïne n’imbunda, ahitamo kuyijugunya. muri ubu buhamya yashimangiraga ko Biden Hunter yaba yarakoze ibi byaha.
Uyu mugore yagize ati “Nk’uko nari nsanzwe mbigenza, mu gitondo cya tariki ya 23 Ukwakira 2018 nagiye mu modoka ye, nyisangamo ibintu byinshi birimo ibisigazwa bya Cocaïne, ibyo kuyinywesha n’imbunda, numva birandenze. Iyo mbunda nayipfunyikanye ubwoba, nyishyira mu ishashi, njya kuyijugunya.”
Ni ku ncuro ya mbere umwe mu bantu ba hafi mu muryango w’umukuru w’igihugu ahamijwe ibyaha, mu gihe hari abasesenguzi bagaragaza ko nubwo icyaha ari gatozi, iki cyemezo kizagira ingaruka kuri Perezida Biden ushaka kongera guhatanira umwanya w’mukuru w’gihugu mu matora yo mu Ugushyingo 2024.
Ibyaha Hunter yahamijwe bihanishwa igifungo kigera ku myaka 25 n’ihazabu ya 750.000$, icyakoze ashobora koroherezwa igihano bitewe n’uko ari ubwa mbere ahamijwe ibyaha n’inkiko.
Urukiko rwasobanuye kandi ko Hunter azafungwa nyuma y’iminsi 120 urubanza rwe ruciwe. Ni ukuvuga ko azajya muri gereza mu gihe hazaba habura iminsi mike ngo amatora y’Umukuru w’Igihugu abe.