Ingabo z’u Rwanda zishe ibyihebe 70 muri Mozambique

Moses ISHIMWE
1 Min Read

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique mu rwego rwo gufasha ingabo z’icyo gihugu mu guhangana n’iterabwoba n’ibyihebe, zatangaje ko zishe ibyihebe 70 mu gace ka Mbau mu Karere ka Mocímboa da Praia, mu Majyaruguru y’intara ya Cabo Delgado.

Nk’uko byatangajwe na Televiziyo yo muri Mozambique ya ‘TVM’ ibyo byihebe ni bimwe mu itsinda ry’abagera ku 150 bari bagabye igitero muri Mbau ku itariki 29 Gicurasi 2024.

Iyo televiziyo yatangaje ko umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda (RDF) waganiriye nayo yavuze ko ryari ikosa ryakozwe n’ibyo byihebe ubwo byagabaga igitero ku birindiro no mu midugudu iri mu nshingano z’Ingabo z’u Rwanda aho muri Mozambique.

Ikinyamakuru Club of Mozamique nacyo cyo muri Mozambique cyanditse ko amakuru ahari avuga ko ibyo byihebe byagerageje kongera gutera abaturage ba Mbau, ingabo z’u Rwanda ziba hafi ziratabara.

Muri Nyakanga 2021, nibwo u Rwanda rwohereje Ingabo na Polisi muri Cabo Delgado ku busabe bwa Guverinoma ya Mozambique, kugira ngo zijye gutanga umusanzu mu kurwanya ibyihebe byari bimaze igihe bihungabanya umutekano mu bice bitandukanye by’icyo gihugu.

Kugeza ubu, habarurwa Ingabo na Polisi b’u Rwanda bagera ku 2,500 bari muri Mozambique, mu bikorwa byo gukomeza guharanira umutekano muri icyo gihugu ku bufatanye n’Ingabo z’igihugu cya Mozambique.

Share This Article