Umuvugizi wa Leta y’Amerika yemejeko congress yakuyeho itegeko ryari rimaze igihe kinini ribuza guha intwaro n’amahugurwa brigade ya Azov , ifatiye runini igihugu cya Ukraine mu ntambara bahanganyemo n’Uburusiya kuva muri Gashyantare 2022.
umuvugizi w’ishami ry’umutekano muri Leta zunze ubumwe bw’Amerika ,John Kirby yemeje ko mu isuzuma ryakozwe basanze nta kimenyetso nta kimwe cyerekana ko hari ihohoterwa iryo ariryo ryose rikabije ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu ryakozwe niyi Bridage ya Azov, ikunze guteza impaka ko yaba ifitanye isano n’imitwe y’abahezanguni b’abazungu.
Bridage ya Azov , yemejwe nk’umutwe udasazwe w’ingabo z’igihugu cya Ukraine bwa mbere muri Gashyantare 2023, ibi byateje impaka kuri imwe mu muryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu burayi aho yagaragaje impungenge kuri uyu mutwe udasazwe w’ingabo za Ukraine kuri ubu.
Moscou yamaganye iki cyemezo, aho umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov, avuga ko “Amerika yarenze umurongo utukura, inzego z’umutekano imbere mu Burusiya zatangaje ko kuri ubu bigaragara ko Amerika yiteguye no gukundana nAbanazi ” kugira ngo bace inege Uburusiya.
Uburusiya kugera ubu bugishimangira ko buri mu bikorwa bya gisirikare muri Ukraine, bukunze kugaragaza ko bwiteguye gukora ibishoboka byose bukarinda ubusugire bwabwo, ibi bigaragarira mu magambo agarukwaho kenshi n’abategetsi bo kurwego rwo hejuru mu Burusiya, kugera kuri peresida Putin utabura gushimangira ko n’intwaro kirimbuzi zizakoreshwa ariko umutekano w’igihugu ukarindwa.
OTAN,ikunze gushizwa gukorera mu kwaha kwa Leta zunze Ubumwe bw’Amerika, ikomeje kugaragaza ibimenyetso byo gutera Uburusiya , muri iyi ntambara n’ubundi bikunze gutangazwa ko Ukraine yagizwe igitambo cy’Amerika mu gushyira hasi icyubahiro cy’Uburusiya .