Kuri uyu wa Gatatu, Admiral Stephen Makarov n’itsinda rigari ayoboye bagejeje amato y’ intambara y’ Uburusiya mu gice cy’ Amerika yo Hagati, ahategerejwe imyitozo idasazwe hagati ya Cuba n’ Uburusiya mu gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare.
Hateganyijwe imyitozo yo ku rwego rwo hejuru hagati y’ Uburusiya na Cuba, aho bamwe mu bakurikiranira hafi ubutegetsi bw’ Amerika batangaje ko ubu ari uburyo bw’ Uburusiya bwo kwerekana ingufu zabwo mu gihe hakomeje ukutumvikana ku byerekeye inkunga mu bya gisirikare na politike ihabwa igihugu cy’ Ukraine.
Inzego z’ umutekano z’ Amerika zasabwe kuba maso, cyane ko bikekwa ko aya mato manini y’ intambara n’ andi ayaherekeje ashobora kuzahagarara muri Venezuela muri uru rugendo rwayo rugana muri Cuba.
Ni kenshi cyane amato y’ intambara y’ Uburusiya azenguruka muri kariya gace k’ inyanja ya Carayibe, gusa kuri iyi nshuro biratanukanye , kuko kuva Leta zunze ubumwe z’ Amerika zatangira gufasha Ukraine byeruye ibintu byarushijeho kuzamba, guterana amagambo birazamuka ndetse Uburusiya bwemeza ko nibiba ngombwa buzitabaza ingufu kirimbuzi.
Tubibutse ko hatambutse ibyumweru bibiri gusa, perezida w’ Amerika Joe Biden yemereye Ukraine inkunga no gukoresha intwaro zatazwe na Leta zunze ubumwe z’ Amerika mu kurasa imbere mu Burusiya mu kurinda ko umujyi munini wa Kabiri mu gihugu Kharkiv nawo ufatwa.
Amakuru dukesha Washington Post , yemeje ko ubu ayo mato rutura y’ intambara y’ Abarusiya ari mu ntera y’ ibilometero 2500 gusa uvuye muri Amerika, ibishimangira ko isaha kuyindi imijyi y’ ibitabashwa y’ Amerika ishobora guhindurwa ivu mu kanya nkako guhubya.
Perezida Putin aherutse gutangaza ko uko Leta zunze Ubumwe z’ Amerika ziha abanzi b’Uburusiya intwaro ariko nabo bashobora kuzitanga ku banzi b’ Amerika bari hirya no hino mw’ Isi, by’ umwihariko mu bihugu by’Abarabu ndetse n’iyi Amerika Carayibe.